Imirenge yahize iyindi mu Kwesa Imihigo 2017/2018 yarahembwe.

 

Taliki ya 29 Kanama 2018, mu Karere ka Gasabo habaye umuhango wo  guhigura  Imihigo 2017/2018 hagati y’Abanyamabanga nshingwa  bikorwa b’Imirenge igize Akarere hamwe no gusinya  Imihigo 2018/2019.

Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo; Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Iburasirazuba Gen.Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali Gen. Rutikanga JBosco, Ushinzwe Inkera gutabara mu Karere ka Gasabo, Col. Mugabo Vincent Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo hamwe nabagize Inama Njyanam z’Imirenge, Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’Imirenge.

Umurenge wa hizi iyindi mu kwesa Imihigo 2017-2018 wabaye Remera, ukurikirwa na Gisozi uwagatatu uba Kacyiru.

Dore uko Imirenge yarushanijwe: Remera 89.65%, Gisozi 84.4%, Kacyiru 83.9%, Rutunga 81.74%, Jali 79%, Kimironko 78.74%, Gatsata 78.5%,  Bumbogo 77.3%, Jabana 77.06%, Kimihurura 75.6%,  Rusororo 75.6%,  Gikomero 73.57%,  Nduba  73.45%, Kinyinya  63.93%, Ndera 56.1%.

Umurenge wa Mbere wahembwe Igikombe n’Amafaranga y’u Rwanda 300,000, uwakabari uhabwa Certificate n’Amafaranga 250,000 naho uwagatatu nawo wahawe Certificate n’Amafaranga 150,000.

Umyobozi w’Akarere yashimye cyane  Imirenge yakoze neza anababwira ko batagomba kwirara kuko aya aramarushanwa, anasaba Imirenge yaje mu myanya yanyuma kureba aho bagize intege nkeya bakahakosora.